HAGEZWEHO ABITWA ABAHUTU.
Ubuse bwa Politike nya RWANDA. Byanditswe na Louise UWACU. Ngo nuko rero Rudasingwa ati: muzi n’ ikindi se burya bwose habayeho na genocide yakorewe abitwa Abahutu ? Ati n’ ikimenyi menyi Abatutsi bose bayikoze n’ abayiteguye bose ni bene wacu, ni inshuti zanjye, twarabanye twarakoranye, muzaze mbibabwire byose neza ? Ese Rudasingwa kuki utari warabivuze kare kose ? Kuki wategereje umaze gushwana n’ abo bicanyi bose urega akaba aribwo utangaza ko ari abicanyi ? Rudasingwa ati erega iyo umuntu akorana n’ abicanyi ntago ashobora kuvuga ubwicanyi bwabo kandi akibakeneye agikorana nabo. Aliko ubu kuko bindambiye kuba umwere njyenyine nkikijwe n’ abajenosideri gusa gusa, cyakoze ubu nkaba narabavuyemo narihimbiye ishyaka ryanjye n’ abandi bagabo babiri gutya… ubu bwo rwose ndumva maze kugira uwo mutima wo kubivugaho pe. Cyane cyane ko nsigaye nibera no muri America, igihugu cya ba bandi muzi bahatubereye cyane mu gupfa kwacu twese, kandi bakaba bakinaducumbikiye iwabo ! Murahazi aho ? Ni heza cyane mazeyo iminsi rwose, kandi nasanze bafite demokarasi nkiyo dushaka kuzatahana iwacu ! Ikibazo rero cyonyine dufite ubu kikaba ari uko umuyobozi w’ U Rwanda uriho ubu yitwa ko yarokoye abitwa Abatutsi kandi isi yose irabimushimira ! Ubwo se koko murumva tuzamukuraho dute natwe tudashatse ukuntu twagira abanyarwanda twitirirwa ko twatabaye ? Murumva rero ko iyi politike yo kuvuga kw’ isi hose ko habayeho na genocide y’ Abahutu ni politike izatuma dutsinda rupiyefu ! Ubwo se ntimubona aho byagejeje abandi iyi myaka yose ? Nkuko kandi musanzwe mubizi abanyarwanda benshi baracyari mu mwijima, ibintu by’ amoko baracyabikurikira cyane… Twabumvisha dute rero ko aritwe bayobozi bakenewe iyi turufu y’ amoko natwe tutayikinnye ? Rwose mutwumve neza sibyo ? Si ukwanga Abatutsi bene wacu, cyangwa gukunda Abahutu birenze uko namwe mubakunda, nkuko bamwe basigaye birirwa bamvuga ngo nigize umukunzi w’ Abahutu reka da ! Ibi babyita politike banyaRwanda banyaRwandaKazi ! Munyumve neza rwose kandi mudushyigikire mwese ari Abahutu ari n' Abatutsi kuko rwose twebwe iwacu nta by' amoko tugira. Nuko kandi mwibuke ko nubwo uyu mukino dukina wo ushaje, ishyaka ryo ni “new”… intsinzi njye ndayibona intsinzi rwose yaje … Abasenga ahubwo ubwo nimusubire ku mavi tuzatsinda da. Kuko nyine nubwo ibyo mvuga mwe mutari mubizi ... Imana Yo isanzwe ibizi byose ! Murakoze. Political Satire made in Rwanda. Ubuse bwa Politike nya Rwanda. Byanditswe na Louise UWACU. Impfura ya Data na Mama. Umwana w’ Imana. uwacu.com #Imana.
3 Comments
Ndi UmunyaRwandaKazi muri Canada.
Nitwa Louise Uwacu. #Imana Mana, Mana, Mana nkunda kandi nizera kurusha byose … urihe koko ubu muri iki gitondo ngo tuganire? Numvishe inkuru nyinshi zisekeje none ntegereje ko uva iyo waraye I Rwanda ugarutse muri Canada kwirirwana natwe … ngo nkwibarize ye … eh ngufitiye utubazo weee Mana gera hano gusa… Mana, ko numvise byinshi … ushobora kumpa amakuru nyayo ava I Wacu mu Rwanda rwa Montréal … umugi wa Canada nkunda cyane kandi nakuriyemo? Niko Mana mbwira ngo byagenze gute muri Montréal? Numvise ngo: #NdiUmunyaRwanda … abari hano mwese mwitabiriye iyi gahunda ewana rwose murakoze cyane nkuko mubizi nimwe Ntore bavuze! Ngaho nimwikomere amashyi, natwe mudukomere amashyi ibyo twavuga byose Kaci Kaci Kaci … #NdiUmunyaRwanda … hanyuma kandi murabyumva ko umuntu wese utaje muri iyi gahunda ku bushake bwe, umuntu wese wihaye kugira ibitekerezo bye bwite … Umuntu wese wibwira ko yari asanzwe ari UmunyaRwanda ko tudakeneye kubimwibutsa … Uwo rwose murabyumva ko ashobora kuba afite icyo apfana n’ibigarasha. Mumwegere mumufashe mumubwire amire Umuti. Akire. Kandi rero rwose twumvikane … ntihagire ungora ambaza ngo ese uwo muti abarwayi bagomba kumira bagakira ni uwuhe? Ukorwa na nde? Ugura iki? … Oya … Mukomeze mukome amashyi gusa umuti uzabageraho. Abazakenera muganga, tubemereye umuganga umwe gusa, nta wundi rwose mukeneye, kuko muganga wacu yitwa Uwizeyimana… Ubwo murumva ko namwe mushobora kumwizera. Kaci Kaci Kaci … #Ndi UmunyaRwanda … nkuko mubizi I Rwanda hari “political space” nyinshi cyane ishobora no kuba iruta iri ahantu henshi cyane nko muri za Cuba… Ureke iyi Canada yihaye kureka abanyarwanda b’amoko yose bagakora amanama bironda uko bishakiye? Ngo nuko bari mu gihugu kibaha uburenganzira bwose bashaka mu mahoro? Hein? Ibyo bintu ni ibiki koko? Niko? Mpaka Tujya twumva ngo hari abahutu baterana hagati yabo gusa nta n’isoni? Ubwo koko ni gute abahutu bashobora gukora inama muri Canada tudahari? Ubutaha rwose tugomba kubatera, tukitumira mu manama yabo yose tugomba kuba duhari nta kindi. Bitaba ibyo byaba ari akarengane ndengakamere. Kuko rwose nimurebe dore twebwe turabatumira! Hari n’ abo twavanye I Rwanda mushobora kwifotozanya nabo uko mushaka. #NdiUmunyaRwanda … Murumva rero ko mu batutsi bafite ikibazo cy’amoko sindimo na gato. Njye birazwi ko nikundira abahutu kuva kera. Ubwo rero uwaba afite ikindi kibazo icyo aricyo cyose rwose mwaza tukabiganiraho neza iwacu I Rwanda twese turi AbanyaRwanda. Maze n Abatwa tutajya tuvuga na rimwe muri gahunda zacu nabo ni AbanyaRwanda nkanswe mwebwe Cyanye cyane Abacika Cumu ba genocide yakorewe bene wacu b’Abatutsi … Nta mpamvu nimwe yo guta Umutwe no kunywa ibiyobya bwenge mukifashisha Abandi basazi twahahamuye nk’ Abakongomani … mukajya mu mihanda n’ ibyapa n’ induru muri iyi mbeho ya Canada ngo murimo muramagana Politike y’igihugu cyababyaye ? Koko? Oya rwose aho mwaba mubaye nka bariya ba Ginga baje kwigaragambya uyu munsi. Aliko kandi tubasabire Imana ibababarire kuko dore rwose ntago bazi I Tera Mbere tugezeho I Kigali muri centre ville. Murabona namwe ko kubera iri terambere rya Canada yihaye kudusiga inyuma cyane … biragoye kumvisha abanyarwanda baba muri Canada ko I Rwanda ariho ha mbere kw’isi ! #NdiUmunyaRwanda … rwose ndangize mbibibutsa ko U Rwanda turatera ntiduterwa. Muzabaze abo ba Kongomani muri kumwe mu buginga bababwire. Ibyo kwigaragambya Abantu bazima mubishyire ku ruhande muze munzu nziza nkiyi turimo muri Canada. Dusabane dusangire agacyayi k’I Rwanda. Abatebyemera uko nibajye ku murongo… Turase … Kuko wasanga aribyo bikundira? Dore ni nabyo birirwa batangaza ko dukora mu binyamakuru, no ku ma Radio yabo y’amafuti gusa. Wagirango bazanywe kw’isi no guharabika u Rwanda nta kindi! Oya rwose nimureke kwigira ibigarasha tuganire neza tudatukana... nk’ Impfura z’ I Rwanda. #NdiUmunyaRwanda… Ni aha vuba ejo bundi mu Bu Hollandi. Rwose muzabyitabire cyane. Muzaze muri benshi, maze mwongere mudukomere amashyi. … Kaci Kaci Kaci … #NdiUmunyaRwanda … Imana ndayitahanye Iwayo i Rwanda. Ubwo abazayishaka muzi aho namwe Musabwe Gutaha mu Mahoro. Nkuko Intwali, Inkotanyi n’Intore zacu zaduhaye urugero rwiza cyane mu mateka yacu azwi n’isi yose … Zabohoye u Rwanda … zatashye mu rwa Gasabo ... mu mahoro… u Rwanda rwose rurasohoka rujya mu mihanda kuzakiriza amata, amashyi n’ impundu. Umunezero uratemba uratembagara Iwabo w’Imana, iwacu I Rwanda. Murakoze cyane … Kaci Kaci Kaci … … Niko Mana … Sinjye wahera ... Nibyo se koko ? … wibeshye wirirwe muri Canada weeee … Ndaba numva uko unsobanurira izi nkuru numvise z’ UmunyaRwanda ngo waje I Montréal kudusobanurira… Ubaye ukoze Mana. Ndi UmunyaRwandaKazi muri Canada. Nitwa Louise Uwacu. #Imana #Like #DislikeTotale #PoliticalSatire #IntellectualSelfDefenseClass #Rwanda #Canada #Montreal #Vancouver #Education #KinyaRwanda … Ku rurimi rwacu nkunda cyane; I KinyaRwanda. Ikinteye kukwandikira: Ndagirango ngusabe imbabazi ku mugaragaro, hakiri kare, imbere y abantu bose rwose wowe rurimi rwanjye, ndagusaba imbabazi ko nakwibagiwe, nakwirengagije kenshi, none dore nubu nkwibutse ari uko “leta” ivuze ko igiye kukugandagura wa mugani w’abaturanyi bacu. KinyaRwanda, mbabarira rwose. Mbabarira wowe KinyaRwanda, wowe rurimi rwacu, ururimi rw’iwabo w’Imana, iwacu, I Rwanda, ndabigusabye mbabarira. Mbabarira kandi sinjye gusa ubabarira, ubabarire n abandi bana bawe benshi. Twatewe no kwiyanga, twatewe no kuryana, twatewe no kwicana. Twarakwibagiwe, dusigaye twibuka amateka y imyaka mike cyane tumaze muri ayo mahano gusa. Nuko tukihutira kwiga igifaransa, twiga icyongereza, twiga indage, I nerlandais n izindi nyinshi… Aho hose aho turi kwiga indimi zaho, byaratugoye, byaratugoye pe. Aliko ni ha handi twarazize ye. Mpaka no mu kiratini bamwe twagezeyo. Mbega, ibintu ni “Veni, Vidi, Vici” kw’isi hose, abavuga I KinyaRwanda turiyo, kandi turiho. KinyaRwanda rurimi rwacu nkunda, ndakumenyesha ko: nta gihugu na kimwe mubyo twagezemo, kigeze gihindura ururimi rwabo ngo aha ha ha turumenye rutworoheye. Nta gihugu na kimwe mubyo turimo, kigeze cyongera I KinyaRwanda muri “official languages” zabo. Ngo aha ha ha abanyaRwanda tubashe gukora neza iwabo. Nta gihugu na kimwe kigeze gihindura imico yaho ngo kugirango twe abashya tumererwe neza iwabo. Muri make, I Rwanda, uko mpumva ni nkaho ari twe gusa tuzi kudohora. Nitwe gusa tuzi kudohora cyane muri uko kwanga guca abanyamahanga amataxes iwacu ngo kugirango babone bakunde baze gukorera “business” I Rwanda. Nitwe tuzi kudohora muri uko kubaha za visa zizenguruka “East Africa” yose, nubwo bo batwima visa zijya gusura iwabo. Nuko kandi ni natwe tuzi guhindukira tukagenzura abenegihugu bacu mu bikorwa byabo byose, bo bakakwa amakoro ku mishahara yabo, baba abakene baba abakire, bose barishyura, bose bubaka icyo gihugu n banyamahanga babamo batunze batunganiwe, batanasabwa kuvuga I KinyaRwanda neza kandi byitwa ko batuye I Rwanda. None kandi na none, ngo KinyaRwanda, ngo ni wowe wuzuyemo amakosa. Ngo ni wowe ugomba guhinduka! Koko? Ngo oya rwose KinyaRwanda ngo ni wowe wananiranye. Ngo dore hashize igihe abaswa, abashya, n’abatagukunda, barakwiga, bakakwiga, bakakwiga ye! Aliko rwose KinyaRwanda ngo ukomeje kubananira! Ngo ukomeje kubihisha, aliko rwose KinyaRwanda wabaye ute? Wagiye ureka kwiraza inyanza koko? Wagiye ureka aya mahamba, nkubu urabona ubwira nde? Waretse kuvuga ubusa ngo ntago uzi aho ugiye hano hirya harya? Waretse koko kuzana amacakubiri y’ubusa ngo bamwe baragana mu majaruguru abandi berekeje mu magepfo harya? Nkaho wibagiwe ko byose tubikesha inshinga n’uburenganzira bwa buri wese bwo KUJYA aho ashaka yahavuga atahavuga. Niko KinyaRwanda wowe bite rwose? Kuki ukomeye cyane basi? Harya ngo nuko uri ururimi rw’abasekuruza n’abakurambere b’ibihangange kw’isi no mw’ijuru? Ngo nuko uri mu ndimi zo mu biyaga bigari cyangwa bigali? Iwabo w’abantu, ba bandi bamanutse bakagera ku Nyanja zose bagakwira isi yose. Ba bandi bubatse ibyo bita “civilization” mu cyongereza. Muri cya gihugu bita “Egypte” mu gifaransa? Ngo nuko harya uri I KinyaRwanda, uririmi rufitanye isano n’urwabategetse iyo yose, abavugaga ko Imana yabo nkuru ari “AMEN-RA” iyo ikaba ari wowe Mana yacu, natwe twita “IMANA YERA” mu KinyaRwanda! Niko KinyaRwanda we, kuki koko wihishemo ubwenge n ubushobozi bimenywa na bake cyane? Ngo nuko harya uba ushaka kumvwa n abumvisha umutima nama gusa? He? Uvuze ngwiki? Ngo nuko uba ushaka ko umenywa n abagukunda koko? Niko KinyaRwanda we… ngo kuki koko urimo ubwenge burenze uko usomwa, birenze n’ icyandikwa cyawe koko? KinyaRwanda rwose genda, nitwe twahumye, nitwe twatakaye, nitwe twagutaye, naho ubundi wowe wari amabuye. Ibaze nawe ururimi rwatewe na bose. Ngabo abadage, ababiligi, abafaransa, abongereza, abanyamerika, abarabu, abashinwa n abandi baturanyi… Abo bose dore nta numwe utaragusanze I Rwanda. Kandi rwose KinyaRwanda cyacu nkunda, ndakwizeye, nta numwe utazahagusiga. Uretse n’abashya, natwe AbanyaRwanda, twaragusanze, kandi tuzagusiga ugihagaze wemye. Komera KinyaRwanda, rurimi rwanjye nkunda cyane. Umenye ko nubwo “leta” igezweho, yayoba muri byinshi bigeze no gushyiraho itegeko ryo kwandika I KinyaRwanda cy’uburimi. I KinyaRwanda “for dummies” itanabisabiye uruhushya mu basanzwe bandika ibitabo for dummies! Ndabizi neza ko wowe KinyaRwanda rurimi rwacu, AbanyaRwanda twese tuvuga, ururimi rw’igihugu kiriho kuri iyi si kimaze imyaka igihumbi n igihumbagaza. Twabayeho na Yezu uwo atarabaho, bataramuhimba. Icyo gihe cyose wowe KinyaRwanda wariho. Nuko rero KinyaRwanda uzakomeza ubeho. Uzabaho kuko urusha ubushobozi, ubuhanga, n’ubushishozi abo bashaka kukuvangavangira ubusa. Akaba ariyo mpamvu njyewe mbaye nkwisabiye imbabazi. KinyaRwanda rwose mbabarira. Kuko “déjà” nkuko ubizi njyewe nari nsanzwe narafashe gahunda yo kutakwibagirwa, gahunda yo kukwigisha abato, gahunda yo kugukunda no kugusakaza kw’isi. Aho naba ndi hose, niyo banseka ngo ndi muri Canada, ngo ni kuki nkomeza kuvuga I KinyaRwanda? Njyewe rwose ntacyo bimbwiye, kuko KinyaRwanda ubu nsigaye nkuzi ho gato, kandi nsigaye nkwikundira. Niyemeje ko nzakomeza kukugeza kuri Radio, kuri Televiziyo, no mu nyandiko, aho ndi nawe urahari ye. Emera twibere pata na rugi nta kundi. Ndagirango rwose KinyaRwanda cyacu nkunda, ube ubizi ko mu bafite gahunda zo ku gutera no ku kwica ntarimo. Mu bafite gahunda zo guhindura igifefeko “langue publique” ntago ndimo. Aliko kandi mbonereho n’umwanya wo gushimira abo bose, ko bakunyibukije. Banyibukije ko ugeze habi. Mpaka nubonetse wese ngo arashaka kukumenya. Mu mwaka umwe cyangwa ibiri, itatu, ngo arashaka kuba akuzi neza, n’abakuvukiyemo tutarakumenya! Hanyuma kandi ngo byamunanira kukwandika uko abyumva, ngo leta igahindura amategeko yuko wandikwa! Oya rwose KinyaRwanda ugeze habi. Warasuzuguwe bihagije. Nitureba nabi uzakomeza uvogerwe uharabikwe gusa gusa. None rero KinyaRwanda rurimi rwacu nkunda, ndakumenyesha ko njyewe niyemeje ko nzaguha icyubahiro cyawe cyose. “Leta” yabyemera itabyemera, njye nzibuka umurage wadusigiye wo kuvuga RUMWE arirwo bita I KinyaRwanda. Umurage w’urwo Rwanda narwo rumwe, aliko kandi rugenda rwanda ubudashira ahashoboka hose. Umurage wawe wo kwemera Imana IMWE. Iyo Mana yacu, Rurema ya byose, hose na bose. Iyo Mana mu KinyaRwanda batubwira ko yirirwa ahandi igataha iwacu. KinyaRwanda koko nkubwo ntagukunze nakunda iki? KinyaRwanda, rurimi rwacu nkunda, mbaye ngushimiye ko uzangirira impuhwe. Igihe cyose nzandika nabi I KinyaRwanda, bitewe n impamvu nyine namaze kuvuga kandi nanasabiye imbabazi. Aliko kandi mbaye nanagusezeranije ko … “Plus Jamais”… “Never Again”… ariyo abahanga bise KIRAZIRA mu KinyaRwanda. Kirazira kwica I KinyaRwanda. Kirazira kwibagirwa I KinyaRwanda. Kirazira gusuzugura I KinyaRwanda. Sinzigera nemera ko ibibi bikubaho. Kuva nkiriho rwose ndakumenyesha ko ndi mu bazakubeshaho, bakubaha, bakwibuka, baguhesha ishema n icyubahiro ukwiye mu buzima bw’abakuvuga n abazashaka kukuvuga uyu munsi n ibihe byose bizaza. Uzarama. Uzavugwa. Uzakundwa uko uri KinyaRwanda dore rwose ni wowe Kuli bavuze guca mu ziko ntigushye. KinyaRwanda ni wowe rurimi rwananiye abaswa n abanebwe. Ni wowe wagombye kuba indangamuntu y’ubunyaRwanda. Ureke indangamuntu z’impapuro zaremewe guhindura abantu inka. KinyaRwanda rwose dore ni wowe gahuzamiryango nyawe w’abanyaRwanda twese aho turi hose. Ni wowe tuvuga iyo tuvuga RUMWE. KinyaRwanda, uwakumenya mu migani, uwakumenya mu bitekerezo, mu bisigo, mu buhanzi bwinshi butatse AbanyaRwanda mu KinyaRwanda. Uwakumenyera aho niwe wagukunda koko. Niwe wakubera impfura, izi kukuvuga no mu guceceka. Niwe waba udakeneye gukangisha za “diploma” z’ahandi. Kuko niwe waba uzi ubwenge bundi butananditse mu bitabo, aliko bwuzuye mu KinyaRwanda. KinyaRwanda nkuko ubuzi, kukuvuga siko kukurangiza. Reka mbe ndekeye aha. Ndangize nanasaba imbabazi za nyuma zuko dore nkubu nibwo ngitangira kukwandika no kukwandikira, aliko reba ukuntu narondogoye! Mbabarira n ibi rwose. Ni aho ubutaha. Ubwo hagati aho ntegereje ibaruwa nawe uzanyandikira, unsubiza, umbwira ko wambabariye kuri ibyo byose navuze, no ku bindi byinshi ntaravuga. Nizere ko rwose twiyunze burundu. Ube ubizi ko wansubiza utansubiza, ndagukunda. Kandi ndabyumva ko buriya nyine undusha kuba “busy” hein! Ndabyumva rwose ko nawe ufite abagukunda benshi, ngo tugera kuri miliyoni na miliyoni z’abakunzi b’I KinyaRwanda. Buriya rero nabo baba bakwandikiye hein? Ndafushye ho gato! Aliko nkuko abaturanyi bavuga “nta wasi tu”! Icya ngombwa nuko twese tugukunda. Icya ngombwa nuko umenya ko turi kumwe nawe, rurimi rwacu nkunda KinyaRwanda, uko bazakugaragura kwose, turi kumwe. Uko wavugwa kwose, turi kumwe. Uko wakwandikwa kwose, turi kumwe ye. Ni aha vuba cyane… Duhorane Imana. Umukunzi w’ururimi rwacu, Louise UWACU. BanyaRwanda, BanyaRwandaKazi... namwe Bashi... Bene Wacu Mwese... Amahoro. Turashimira Abantu batwandikiye, batubwira abanditsi b' AbanyaRwanda bakwifuza kubona cyangwa se kumva mu biganiro byacu kuri U&I TALK SHOW kwa Louise UWACU. None rero dore amazina yabo, dukurikije uko mwagiye muyatubwira. Ubwo niba hari abo mukunda mutabona, ni uguhita mutubwira tukabongeramo. Hanyuma kandi abanditsi babona amazina yabo hano, turabasaba ko batwandikira, bakatugezaho ibitabo byabo, hanyuma twazamara kubisoma no kubinononsora neza, tukabatumira mu biganiro byacu byo kuri Radio, kuri Television, na hano kuri Web... n ahandi hose hashoboka... Intego yacu ni ugusakaza ibyiza bitatse abana b' U Rwanda kw'isi yose. Abo muri bo, abo aribo bose, Aho muturuka, aho ariho hose... Igikuru ni ubumenyi bwanyu. Kuri uru rubuga nta vangura rihari ! (Cyakoze wapi abaswa rwose ntago tubashaka na rimwe) ... Aliko abandi bose, Abiyumvamo ubuhanga n ubushobozi, mukaba mushaka kubigeza no ku bandi, nimuze mwese tuganire... Murakoze. Murakaza Neza. Duhorane Imana. Louise Uwacu. Dore Abanditsi mwatubwiye ko mushaka ni aba : 1 - Gaspard MUSABYIMANA 2- Julienne MUKARUGIRA NIYITEGEKA 3- Liliane BAHUFITE 4- Sylvie DESTURI 5- Yolanda MUKAGASANA 6- Saverio NAYIGIZIKI (rip. 1984) 7- Madeleine MUKAMUGANGA 8- Beatrice UMUTESI 9- Immaculé ILIBAGIZA 10- Jean François GASIMBA 11- Phocas NKULIKIYUMUKIZA 12- Cyprien RUGAMBA (Turacyagukunda) 13- Jean Michel KAYISHEMA 14- François BYUMA 15- Mgr Aloyizi BIGIRUMWAMI (Imana ngo mutahe) 16- Alexis KAGAME (ninde ufite ibitabo bye?) 17- Lizinde Theoneste MUGABUSHAKA 18- Jean Baptiste NKULIYINGOMA 19- Gerald RUVUNABAGABO 20- Prof. MANIRAGABA BARIBUTSA 21- François Xavier MUNYARUGERERO 22- Antoine SIBOMANA 23- Dr Froduald HARELIMANA 24- Mathilde UMURERWA (Author in the making...) 25- Aimable KUBANA 26- Gilbert BERWA 27- Esther Keiner MUJAWAYO 28- Benjamin RUHUMULIZA (cg Edmond RUHUMULIZA) 29- Marie-Fidèle MUKANDEKEZI 30- Miss KAY IRENE (Auteur d'un Livre non encore écrit...) .... N'abandi muzatubwira... Murakoze. #Imana Ngo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani... N'Uzava i Kantarange, azasange ubukombe bw'umugani buziritse ku Muganda w'inzu... kuri ... U&I TALK SHOW kwa Louise UWACU ! Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'Ubumenyi... Tuganire ku mugani wa kera cyane abakuru badusigiye. Uyu mugani witwa "AKARO GAHIRE". Akaro biva ku "UBURO". Hanyuma Gahire biva ku "GUHIRWA". Uyu ni umugani w'akana k'agahungu kitwaga NKUSI, kari imfubyi, gasigaranye na Nyirakuru gusa. Nuko Nyirakuru agiye kwitahira iwacu handi mw'ijuru, asiga araze uwo mwuzukuru we NKUSI, ako yise AKARO GAHIRE. Amubwira ko agomba kugafata neza, ngo kuko KAZAMUKIZA ! Ni uko kandi byarabaye... Nkuko nyine bavuga ngo : Irya Mukuru riratinda aliko Ntirihera... ... Uyu mugani waranshimishije cyane. Urimo inyigisho n'izindi. Tuzabiganiraho birambuye kuri U&I TALK kuri Video ni "Razima" ! Aliko kandi mbanze nisabire imbabazi... Mbanze nemere ko Nari nabanje gusuzugura cyane agatabo kawo Ngo kuko ari gato cyane... Nari nabanje kwitotomba nti aliko koko aba bantu bakomeje kudusondeka ni bande??? Muri make mbega aka gatabo nagasomye ha mana ..... Nuko aliko nyuma wo kuwusoma navuze nti waaa !!! Kumbe kweli burya N' igitabo si ubunini heee ! Mbega inyogisho weee ! OYA namwe rwose muzaze mubyiyumvire vuba aha mu kiganiro cya : Le Tariki ya Gatatu z' UKWAKIRA 2014. Turi kumwe aha! .... Nuko kandi ndangize mbibutsa ko aka gatabo twakaguze muri Editions BAKAME. Ndabasaba ko namwe mwagura udutabo tw' ubumenyi bwacu. Duteze imbere ururimi rwacu rw' i KinyaRWANDA. N' Umuco wacu w' UBUNTU n' UBUMANA. Sinjye wahera hahera umwijima w ubujiji... Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU. Ngo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani.... N'uzava i ka mugani... Azasange Twarabiganiriyeho kuri U&I TALK ! Uyu mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA, .... njyewe Louise UWACU waramfashije cyane rwose. Sinzi niba ari uko nsanzwe nkunda KUGURUKA cyangwa niba koko umugani watuma umuntu yumva ahise agira imbaraga zo KUGURUKA. Ibyo aribyo byose njyewe uyu mugani wampaye izo mbaraga zo kuva mu nkoko, nkibuka ko Ndi Umwana w'Imana ufite Amababa. Kandi unagendera mu mababa y'Uwiteka. Kandi namwe ni uko! Ikibazo ni uko benshi twabyibagiwe. Twibagiwe abo turi bo. Twibagirwa aho tuva. Ubwo se twamenya dute aho tugana?... Murakaza Neza kuri uru rubuga. Namwe muzagure iki gitabo cyawo cya Editions BAKAME. Muwusomera Abana, bakure babize ko bashobora KUGURUKA ! .... Sinjye wahera... Hahera kwibagirwa... Ni aho muri "U&I TALK Live Video Class". Kanda kw' ishusho irakujyana kuri video. Mwese muze twungurane ubumenyi. Ikiganiro kirambuye cyabaye ku wa Gatanu, kw'itariki ya 19 Nzeli. Umwaka wa 2014. Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU. Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #2 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA. Umugani wavuye mu cyongereza. Wanditswe na mwene wacu wo muri GHANA witwaga James E.K. AGGREY. Yari yaravutse muri 1875 Ghana ikitwa Inkombe za Zahabu. Uyu ni umugani w'Abana ukaba n umugani w'Abantu Bakuru. TWESE uzadufasha mu buzima. Murakaza Neza. Murakoze. Duhorane IMANA. Uyu mugani wa BWIZA Bwa MASHIRA njyewe Louise UWACU narawukunze pe..... ahubwo se nabaga he ??? (Canada ni kure cyane rwose ! ) Uyu ni umugani wa kera cyane, aliko nibwo nkiwumenya... Nawumenye nshaka kumenya aho "BURUNDU" byavuye... niko kugwa kuri BWIZA. Ubu naguze igitabo cyawo cyakozwe na Editions Bakame. Amashusho arimo muri iki gitabo ni RURANGIZA ... bya bindi byiza pe ! Nayo ubwayo Ni nka bwiza Ntashira Irora n'ISOMA ! Ku bakunda filime, dore "Love Story" weeee ! Dore BWIZA na GAHINDIRO... Dore Romeo na Juliet bacu ni aba disi ! Ahubwo banaruta Romeo na Juliet kuko BWIZA na GAHINDIRO bo babayeho, kandi mu rukundo rwabo byarangiye neza, umugani uvuga ko ngo bo baratunze baratunganirwa sinjye wahera hahera umugani.... Akaba rero ariyo mpamvu hazaba na Video yo kuwuganiraho birambuye. Kanda ku ishusho ujye kuri Video. BWIZA bwa MASHIRA tuzamwiga birambuye kuri : U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Ndasaba abantu bose bakunda gusoma, ko twateza imbere abanditsi bacu, tugateza imbere abashushanya ibi ibitabo. Tugateza imbere Editions Bakame n abandi bari muri gahunda nziza nkizi. Ababishoboye rwose mujye mugura ibitabo byabo tuganiraho. Namwe mwihere amaso... Mubyereka abato... Bamenye ko aho bava ari heza. N aho tugana naho ni mw'i Juru ! Murakoze.... Ni ah'ubutaha... Njye nzajya mbabwira ibyo nasomye nibyo nakunze. Namwe mujye mumbwira ibyanyu... Twese Twiyubake twunguranye ubumenyi. MURAKAZA NEZA. Duhorane Imana. Louise UWACU. Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa Bwiza bwa Mashira. Umugani udashira irora, n'ISOMA ! Uyu mugani ushobora kuba atari uwa abana bari munsi y imyaka 18. Abakuru mubanze mukurikire iki kiganiro mbere yo kucyereka abana bato. Murakoze. Murakaza NEZA. Duhorane Imana. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |