BanyaRwanda, BanyaRwandaKazi... namwe Bashi... Bene Wacu Mwese... Amahoro. Turashimira Abantu batwandikiye, batubwira abanditsi b' AbanyaRwanda bakwifuza kubona cyangwa se kumva mu biganiro byacu kuri U&I TALK SHOW kwa Louise UWACU. None rero dore amazina yabo, dukurikije uko mwagiye muyatubwira. Ubwo niba hari abo mukunda mutabona, ni uguhita mutubwira tukabongeramo. Hanyuma kandi abanditsi babona amazina yabo hano, turabasaba ko batwandikira, bakatugezaho ibitabo byabo, hanyuma twazamara kubisoma no kubinononsora neza, tukabatumira mu biganiro byacu byo kuri Radio, kuri Television, na hano kuri Web... n ahandi hose hashoboka... Intego yacu ni ugusakaza ibyiza bitatse abana b' U Rwanda kw'isi yose. Abo muri bo, abo aribo bose, Aho muturuka, aho ariho hose... Igikuru ni ubumenyi bwanyu. Kuri uru rubuga nta vangura rihari ! (Cyakoze wapi abaswa rwose ntago tubashaka na rimwe) ... Aliko abandi bose, Abiyumvamo ubuhanga n ubushobozi, mukaba mushaka kubigeza no ku bandi, nimuze mwese tuganire... Murakoze. Murakaza Neza. Duhorane Imana. Louise Uwacu. Dore Abanditsi mwatubwiye ko mushaka ni aba : 1 - Gaspard MUSABYIMANA 2- Julienne MUKARUGIRA NIYITEGEKA 3- Liliane BAHUFITE 4- Sylvie DESTURI 5- Yolanda MUKAGASANA 6- Saverio NAYIGIZIKI (rip. 1984) 7- Madeleine MUKAMUGANGA 8- Beatrice UMUTESI 9- Immaculé ILIBAGIZA 10- Jean François GASIMBA 11- Phocas NKULIKIYUMUKIZA 12- Cyprien RUGAMBA (Turacyagukunda) 13- Jean Michel KAYISHEMA 14- François BYUMA 15- Mgr Aloyizi BIGIRUMWAMI (Imana ngo mutahe) 16- Alexis KAGAME (ninde ufite ibitabo bye?) 17- Lizinde Theoneste MUGABUSHAKA 18- Jean Baptiste NKULIYINGOMA 19- Gerald RUVUNABAGABO 20- Prof. MANIRAGABA BARIBUTSA 21- François Xavier MUNYARUGERERO 22- Antoine SIBOMANA 23- Dr Froduald HARELIMANA 24- Mathilde UMURERWA (Author in the making...) 25- Aimable KUBANA 26- Gilbert BERWA 27- Esther Keiner MUJAWAYO 28- Benjamin RUHUMULIZA (cg Edmond RUHUMULIZA) 29- Marie-Fidèle MUKANDEKEZI 30- Miss KAY IRENE (Auteur d'un Livre non encore écrit...) .... N'abandi muzatubwira... Murakoze. #Imana
1 Comment
Ngo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani... N'Uzava i Kantarange, azasange ubukombe bw'umugani buziritse ku Muganda w'inzu... kuri ... U&I TALK SHOW kwa Louise UWACU ! Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'Ubumenyi... Tuganire ku mugani wa kera cyane abakuru badusigiye. Uyu mugani witwa "AKARO GAHIRE". Akaro biva ku "UBURO". Hanyuma Gahire biva ku "GUHIRWA". Uyu ni umugani w'akana k'agahungu kitwaga NKUSI, kari imfubyi, gasigaranye na Nyirakuru gusa. Nuko Nyirakuru agiye kwitahira iwacu handi mw'ijuru, asiga araze uwo mwuzukuru we NKUSI, ako yise AKARO GAHIRE. Amubwira ko agomba kugafata neza, ngo kuko KAZAMUKIZA ! Ni uko kandi byarabaye... Nkuko nyine bavuga ngo : Irya Mukuru riratinda aliko Ntirihera... ... Uyu mugani waranshimishije cyane. Urimo inyigisho n'izindi. Tuzabiganiraho birambuye kuri U&I TALK kuri Video ni "Razima" ! Aliko kandi mbanze nisabire imbabazi... Mbanze nemere ko Nari nabanje gusuzugura cyane agatabo kawo Ngo kuko ari gato cyane... Nari nabanje kwitotomba nti aliko koko aba bantu bakomeje kudusondeka ni bande??? Muri make mbega aka gatabo nagasomye ha mana ..... Nuko aliko nyuma wo kuwusoma navuze nti waaa !!! Kumbe kweli burya N' igitabo si ubunini heee ! Mbega inyogisho weee ! OYA namwe rwose muzaze mubyiyumvire vuba aha mu kiganiro cya : Le Tariki ya Gatatu z' UKWAKIRA 2014. Turi kumwe aha! .... Nuko kandi ndangize mbibutsa ko aka gatabo twakaguze muri Editions BAKAME. Ndabasaba ko namwe mwagura udutabo tw' ubumenyi bwacu. Duteze imbere ururimi rwacu rw' i KinyaRWANDA. N' Umuco wacu w' UBUNTU n' UBUMANA. Sinjye wahera hahera umwijima w ubujiji... Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU. Ngo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani.... N'uzava i ka mugani... Azasange Twarabiganiriyeho kuri U&I TALK ! Uyu mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA, .... njyewe Louise UWACU waramfashije cyane rwose. Sinzi niba ari uko nsanzwe nkunda KUGURUKA cyangwa niba koko umugani watuma umuntu yumva ahise agira imbaraga zo KUGURUKA. Ibyo aribyo byose njyewe uyu mugani wampaye izo mbaraga zo kuva mu nkoko, nkibuka ko Ndi Umwana w'Imana ufite Amababa. Kandi unagendera mu mababa y'Uwiteka. Kandi namwe ni uko! Ikibazo ni uko benshi twabyibagiwe. Twibagiwe abo turi bo. Twibagirwa aho tuva. Ubwo se twamenya dute aho tugana?... Murakaza Neza kuri uru rubuga. Namwe muzagure iki gitabo cyawo cya Editions BAKAME. Muwusomera Abana, bakure babize ko bashobora KUGURUKA ! .... Sinjye wahera... Hahera kwibagirwa... Ni aho muri "U&I TALK Live Video Class". Kanda kw' ishusho irakujyana kuri video. Mwese muze twungurane ubumenyi. Ikiganiro kirambuye cyabaye ku wa Gatanu, kw'itariki ya 19 Nzeli. Umwaka wa 2014. Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU. Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #2 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA. Umugani wavuye mu cyongereza. Wanditswe na mwene wacu wo muri GHANA witwaga James E.K. AGGREY. Yari yaravutse muri 1875 Ghana ikitwa Inkombe za Zahabu. Uyu ni umugani w'Abana ukaba n umugani w'Abantu Bakuru. TWESE uzadufasha mu buzima. Murakaza Neza. Murakoze. Duhorane IMANA. Uyu mugani wa BWIZA Bwa MASHIRA njyewe Louise UWACU narawukunze pe..... ahubwo se nabaga he ??? (Canada ni kure cyane rwose ! ) Uyu ni umugani wa kera cyane, aliko nibwo nkiwumenya... Nawumenye nshaka kumenya aho "BURUNDU" byavuye... niko kugwa kuri BWIZA. Ubu naguze igitabo cyawo cyakozwe na Editions Bakame. Amashusho arimo muri iki gitabo ni RURANGIZA ... bya bindi byiza pe ! Nayo ubwayo Ni nka bwiza Ntashira Irora n'ISOMA ! Ku bakunda filime, dore "Love Story" weeee ! Dore BWIZA na GAHINDIRO... Dore Romeo na Juliet bacu ni aba disi ! Ahubwo banaruta Romeo na Juliet kuko BWIZA na GAHINDIRO bo babayeho, kandi mu rukundo rwabo byarangiye neza, umugani uvuga ko ngo bo baratunze baratunganirwa sinjye wahera hahera umugani.... Akaba rero ariyo mpamvu hazaba na Video yo kuwuganiraho birambuye. Kanda ku ishusho ujye kuri Video. BWIZA bwa MASHIRA tuzamwiga birambuye kuri : U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Ndasaba abantu bose bakunda gusoma, ko twateza imbere abanditsi bacu, tugateza imbere abashushanya ibi ibitabo. Tugateza imbere Editions Bakame n abandi bari muri gahunda nziza nkizi. Ababishoboye rwose mujye mugura ibitabo byabo tuganiraho. Namwe mwihere amaso... Mubyereka abato... Bamenye ko aho bava ari heza. N aho tugana naho ni mw'i Juru ! Murakoze.... Ni ah'ubutaha... Njye nzajya mbabwira ibyo nasomye nibyo nakunze. Namwe mujye mumbwira ibyanyu... Twese Twiyubake twunguranye ubumenyi. MURAKAZA NEZA. Duhorane Imana. Louise UWACU. Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa Bwiza bwa Mashira. Umugani udashira irora, n'ISOMA ! Uyu mugani ushobora kuba atari uwa abana bari munsi y imyaka 18. Abakuru mubanze mukurikire iki kiganiro mbere yo kucyereka abana bato. Murakoze. Murakaza NEZA. Duhorane Imana. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |