Ngo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani.... N'uzava i ka mugani... Azasange Twarabiganiriyeho kuri U&I TALK ! Uyu mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA, .... njyewe Louise UWACU waramfashije cyane rwose. Sinzi niba ari uko nsanzwe nkunda KUGURUKA cyangwa niba koko umugani watuma umuntu yumva ahise agira imbaraga zo KUGURUKA. Ibyo aribyo byose njyewe uyu mugani wampaye izo mbaraga zo kuva mu nkoko, nkibuka ko Ndi Umwana w'Imana ufite Amababa. Kandi unagendera mu mababa y'Uwiteka. Kandi namwe ni uko! Ikibazo ni uko benshi twabyibagiwe. Twibagiwe abo turi bo. Twibagirwa aho tuva. Ubwo se twamenya dute aho tugana?... Murakaza Neza kuri uru rubuga. Namwe muzagure iki gitabo cyawo cya Editions BAKAME. Muwusomera Abana, bakure babize ko bashobora KUGURUKA ! .... Sinjye wahera... Hahera kwibagirwa... Ni aho muri "U&I TALK Live Video Class". Kanda kw' ishusho irakujyana kuri video. Mwese muze twungurane ubumenyi. Ikiganiro kirambuye cyabaye ku wa Gatanu, kw'itariki ya 19 Nzeli. Umwaka wa 2014. Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU. Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #2 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA. Umugani wavuye mu cyongereza. Wanditswe na mwene wacu wo muri GHANA witwaga James E.K. AGGREY. Yari yaravutse muri 1875 Ghana ikitwa Inkombe za Zahabu. Uyu ni umugani w'Abana ukaba n umugani w'Abantu Bakuru. TWESE uzadufasha mu buzima. Murakaza Neza. Murakoze. Duhorane IMANA.
0 Comments
Leave a Reply. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |