Uyu mugani wa BWIZA Bwa MASHIRA njyewe Louise UWACU narawukunze pe..... ahubwo se nabaga he ??? (Canada ni kure cyane rwose ! ) Uyu ni umugani wa kera cyane, aliko nibwo nkiwumenya... Nawumenye nshaka kumenya aho "BURUNDU" byavuye... niko kugwa kuri BWIZA. Ubu naguze igitabo cyawo cyakozwe na Editions Bakame. Amashusho arimo muri iki gitabo ni RURANGIZA ... bya bindi byiza pe ! Nayo ubwayo Ni nka bwiza Ntashira Irora n'ISOMA ! Ku bakunda filime, dore "Love Story" weeee ! Dore BWIZA na GAHINDIRO... Dore Romeo na Juliet bacu ni aba disi ! Ahubwo banaruta Romeo na Juliet kuko BWIZA na GAHINDIRO bo babayeho, kandi mu rukundo rwabo byarangiye neza, umugani uvuga ko ngo bo baratunze baratunganirwa sinjye wahera hahera umugani.... Akaba rero ariyo mpamvu hazaba na Video yo kuwuganiraho birambuye. Kanda ku ishusho ujye kuri Video. BWIZA bwa MASHIRA tuzamwiga birambuye kuri : U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Ndasaba abantu bose bakunda gusoma, ko twateza imbere abanditsi bacu, tugateza imbere abashushanya ibi ibitabo. Tugateza imbere Editions Bakame n abandi bari muri gahunda nziza nkizi. Ababishoboye rwose mujye mugura ibitabo byabo tuganiraho. Namwe mwihere amaso... Mubyereka abato... Bamenye ko aho bava ari heza. N aho tugana naho ni mw'i Juru ! Murakoze.... Ni ah'ubutaha... Njye nzajya mbabwira ibyo nasomye nibyo nakunze. Namwe mujye mumbwira ibyanyu... Twese Twiyubake twunguranye ubumenyi. MURAKAZA NEZA. Duhorane Imana. Louise UWACU. Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa Bwiza bwa Mashira. Umugani udashira irora, n'ISOMA ! Uyu mugani ushobora kuba atari uwa abana bari munsi y imyaka 18. Abakuru mubanze mukurikire iki kiganiro mbere yo kucyereka abana bato. Murakoze. Murakaza NEZA. Duhorane Imana.
4 Comments
rusingizandekwe edmond
9/21/2017 08:00:36
ndifuza gusoma umugani wa bwiza.
Reply
Ange
12/21/2017 20:16:53
I love it
Reply
12/27/2019 07:56:35
Mwagiye mudushyirira ibi bitabo kuri PDF ko kubisoma byakoraha? Dukeneye kumenya neza umuco wacu.
Reply
Leave a Reply. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |