UWACU.com
  • HOME
  • About
    • U&I TALK SHOW
    • Contact
  • TELEVISION
    • LIVE - U&I TALK SHOW
    • Red Carpet Stars
    • en FRANÇAIS
    • KinyaRWANDA
  • MEDIA
    • Popular Interviews
    • Ending Hate in America
    • Freedom versus Politics
    • In Guns We Trust
    • Prepare for Death
    • Past Media Appearances
  • SERVICES
    • Louise UWACU
    • JOBS
    • Sponsors & Advertisers
  • CONSULT / SHOP / DONATE
  • U&I BLOG
    • POSITIVISION*
    • INTERNATIONAL
    • Motivation & Light
    • Politics & Life
    • Entertainment & Fun
    • Iwacu i RWANDA
    • NKURUNZIZA YARAHIYE
  • HOME
  • About
    • U&I TALK SHOW
    • Contact
  • TELEVISION
    • LIVE - U&I TALK SHOW
    • Red Carpet Stars
    • en FRANÇAIS
    • KinyaRWANDA
  • MEDIA
    • Popular Interviews
    • Ending Hate in America
    • Freedom versus Politics
    • In Guns We Trust
    • Prepare for Death
    • Past Media Appearances
  • SERVICES
    • Louise UWACU
    • JOBS
    • Sponsors & Advertisers
  • CONSULT / SHOP / DONATE
  • U&I BLOG
    • POSITIVISION*
    • INTERNATIONAL
    • Motivation & Light
    • Politics & Life
    • Entertainment & Fun
    • Iwacu i RWANDA
    • NKURUNZIZA YARAHIYE
Search by typing & pressing enter

YOUR CART

10/1/2015 1 Comment

NDI UMUNYARWANDAKAZI MURI CANADA

Picture
IYAKAREMYE NIYO IKAMENA. No Copyright infringement intended. Image found on social media in 2015. #Imana

Ndi UmunyaRwandaKazi muri Canada.
Nitwa Louise Uwacu. #Imana
 
Mana, Mana, Mana nkunda kandi nizera kurusha byose …
urihe koko ubu muri iki gitondo ngo tuganire?

Numvishe inkuru nyinshi zisekeje
none ntegereje ko uva iyo waraye
I Rwanda ugarutse muri Canada
kwirirwana natwe … ngo nkwibarize ye …
eh ngufitiye utubazo weee Mana gera hano gusa…
 
Mana, ko numvise byinshi …
ushobora kumpa amakuru nyayo ava
I Wacu mu Rwanda rwa Montréal …
umugi wa Canada nkunda cyane kandi nakuriyemo?
Niko Mana mbwira ngo byagenze gute muri Montréal?
 
Numvise ngo:
 
#NdiUmunyaRwanda …
abari hano mwese mwitabiriye iyi gahunda
ewana rwose murakoze cyane
nkuko mubizi nimwe Ntore bavuze!

Ngaho nimwikomere amashyi,
natwe mudukomere amashyi
ibyo twavuga byose

Kaci Kaci Kaci …
 
#NdiUmunyaRwanda …
hanyuma kandi murabyumva ko umuntu wese
utaje muri iyi gahunda ku bushake bwe,
umuntu wese wihaye kugira ibitekerezo bye bwite …
Umuntu wese wibwira ko yari asanzwe ari
UmunyaRwanda ko tudakeneye kubimwibutsa …
Uwo rwose murabyumva ko ashobora kuba
afite icyo apfana n’ibigarasha.

Mumwegere mumufashe
mumubwire amire Umuti. Akire.

Kandi rero rwose twumvikane …
ntihagire ungora ambaza ngo ese uwo muti
abarwayi bagomba kumira bagakira ni uwuhe?
Ukorwa na nde? Ugura iki? …

Oya … Mukomeze mukome amashyi gusa umuti uzabageraho.  
Abazakenera muganga, tubemereye umuganga umwe gusa,
nta wundi rwose mukeneye, kuko muganga wacu yitwa Uwizeyimana…
Ubwo murumva ko namwe mushobora kumwizera.

Kaci Kaci Kaci …  
 
#Ndi UmunyaRwanda …
nkuko mubizi I Rwanda hari “political space”
nyinshi cyane ishobora no kuba
iruta iri ahantu henshi cyane
nko muri za Cuba…

Ureke iyi Canada yihaye kureka
abanyarwanda b’amoko yose
bagakora amanama bironda uko bishakiye?
Ngo nuko bari mu gihugu kibaha
uburenganzira bwose bashaka mu mahoro?
Hein? Ibyo bintu ni ibiki koko?

Niko?

Mpaka Tujya twumva ngo hari abahutu
baterana hagati yabo gusa nta n’isoni?
Ubwo koko ni gute abahutu bashobora
gukora inama muri Canada tudahari?

Ubutaha rwose tugomba kubatera,
tukitumira mu manama yabo yose
tugomba kuba duhari nta kindi.

Bitaba ibyo byaba ari akarengane ndengakamere.
Kuko rwose nimurebe dore twebwe turabatumira!
Hari n’ abo twavanye I Rwanda
mushobora kwifotozanya nabo uko mushaka.
 
#NdiUmunyaRwanda …
Murumva rero ko mu batutsi
bafite ikibazo cy’amoko sindimo na gato.
Njye birazwi ko nikundira abahutu kuva kera.

Ubwo rero uwaba afite ikindi kibazo
icyo aricyo cyose rwose mwaza
tukabiganiraho neza iwacu I Rwanda
twese turi AbanyaRwanda.

Maze n Abatwa tutajya tuvuga na rimwe muri gahunda zacu
nabo ni AbanyaRwanda nkanswe mwebwe
Cyanye cyane Abacika Cumu ba genocide
yakorewe bene wacu b’Abatutsi …

Nta mpamvu nimwe yo guta Umutwe
no kunywa ibiyobya bwenge mukifashisha
Abandi basazi twahahamuye
nk’ Abakongomani …

mukajya mu mihanda n’ ibyapa n’ induru
muri iyi mbeho ya Canada
ngo murimo muramagana
Politike y’igihugu cyababyaye ?

Koko?

Oya rwose aho mwaba mubaye
nka bariya ba Ginga
baje kwigaragambya uyu munsi.

Aliko kandi tubasabire Imana ibababarire 
kuko dore rwose ntago bazi
I Tera Mbere tugezeho
I Kigali muri centre ville.

Murabona namwe ko
kubera iri terambere rya Canada
yihaye kudusiga inyuma cyane …
biragoye kumvisha abanyarwanda baba muri Canada
ko I Rwanda ariho ha mbere kw’isi !
 
#NdiUmunyaRwanda …
rwose ndangize mbibibutsa ko
U Rwanda turatera ntiduterwa.
Muzabaze abo ba Kongomani
muri kumwe mu buginga bababwire.

Ibyo kwigaragambya
Abantu bazima mubishyire ku ruhande
muze munzu nziza nkiyi turimo muri Canada.
Dusabane dusangire agacyayi k’I Rwanda.

Abatebyemera uko nibajye ku murongo…
Turase …

Kuko wasanga aribyo bikundira?
Dore ni nabyo birirwa batangaza ko dukora
mu binyamakuru, no ku ma Radio yabo y’amafuti gusa.
Wagirango bazanywe kw’isi no guharabika u Rwanda nta kindi!

Oya rwose nimureke kwigira ibigarasha
tuganire neza tudatukana...
nk’ Impfura z’ I Rwanda.
 
#NdiUmunyaRwanda…  
Ni aha vuba ejo bundi mu Bu Hollandi.
Rwose muzabyitabire cyane.
Muzaze muri benshi,
maze mwongere mudukomere amashyi.

… Kaci Kaci Kaci …
 
#NdiUmunyaRwanda …
Imana ndayitahanye Iwayo i Rwanda.
Ubwo abazayishaka muzi aho namwe
Musabwe Gutaha mu Mahoro.
Nkuko Intwali, Inkotanyi n’Intore zacu
zaduhaye urugero rwiza cyane
mu mateka yacu azwi n’isi yose

… Zabohoye u Rwanda …
zatashye mu rwa Gasabo
... mu mahoro…

u Rwanda rwose rurasohoka rujya mu mihanda
kuzakiriza amata, amashyi n’ impundu.
Umunezero uratemba uratembagara
Iwabo w’Imana, iwacu I Rwanda.
Murakoze cyane …

Kaci Kaci Kaci …
 
… Niko Mana … Sinjye wahera ...
Nibyo se koko ? …
wibeshye wirirwe muri Canada weeee …
Ndaba numva uko unsobanurira izi nkuru numvise
z’ UmunyaRwanda ngo waje I Montréal kudusobanurira…

Ubaye ukoze Mana.  
 
Ndi UmunyaRwandaKazi muri Canada.
Nitwa Louise Uwacu. #Imana

#Like #DislikeTotale #PoliticalSatire
#IntellectualSelfDefenseClass #Rwanda #Canada
#Montreal #Vancouver #Education #KinyaRwanda …


1 Comment

    IWACU i Rwanda

    Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA.

    Aha niho tuzajya tuganira ku makuru no ku banditsi bacu. Ku bitabo byacu. Ku Bumenyi bw abasekuruza bacu i Rwanda n ahandi iwacu hose muri Kamita (Afrika) yose...

    Turashimira abatubwiye abanditsi bakunda. Turashimira abadufashije mu kubona ibitabo by'i KinyaRwanda. Mwese Murakoze kandi Mukomeze mutwandikire.

    UWACU MEDIA izishimira gufasha abahanga bacu, abeza bose kumenyekana kwisi...

    Muzakurikire ibiganiro tuzagirana n abahanzi, abanditsi n abandi bene wacu bose tuzatumira kuri Radio U&I TALK SHOW.

    Hanyuma kandi Mwalimu Wacu Louise UWACU yiyemeje Kuzajya abwira abandi ibitabo yasomye akabikunda, hanyuma namwe ababishoboye mukabigura, mukabisoma, mukanabisomera abana banyu...

    Nuko Tugakomeza uyu mugambi mwiza wo kutibagirwa Umuco, wo Kutibagirwa Iwacu. Wo Gusoma no Kwandika mu rurimi rwacu : i KinyaRwanda.

    Muze dushyire hamwe, maze koko Tube urwo Rwanda ruri Kwanda kw' Isi yose.

    Hanyuma kandi nitwibuka ko
    Imana yacu, iruta byose.
    No mw'ijuru turiYO. 

    Murakoze. Murakaza Neza. Duhorane Imana.


    Louise Uwacu.
    Umwanditsi Mukuru.
    Nyiri IMANA & UWACU PRODUCTIONS.


    Archives

    September 2016
    October 2015
    November 2014
    October 2014
    September 2014

    Categories

    All Abacu Iwacu Kinyarwanda Rwanda

    RSS Feed

Picture















© Copyright 2023 IMANA & UWACU PRODUCTIONS.
All Rights Reserved.