Ngo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani... N'Uzava i Kantarange, azasange ubukombe bw'umugani buziritse ku Muganda w'inzu... kuri ... U&I TALK SHOW kwa Louise UWACU ! Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'Ubumenyi... Tuganire ku mugani wa kera cyane abakuru badusigiye. Uyu mugani witwa "AKARO GAHIRE". Akaro biva ku "UBURO". Hanyuma Gahire biva ku "GUHIRWA". Uyu ni umugani w'akana k'agahungu kitwaga NKUSI, kari imfubyi, gasigaranye na Nyirakuru gusa. Nuko Nyirakuru agiye kwitahira iwacu handi mw'ijuru, asiga araze uwo mwuzukuru we NKUSI, ako yise AKARO GAHIRE. Amubwira ko agomba kugafata neza, ngo kuko KAZAMUKIZA ! Ni uko kandi byarabaye... Nkuko nyine bavuga ngo : Irya Mukuru riratinda aliko Ntirihera... ... Uyu mugani waranshimishije cyane. Urimo inyigisho n'izindi. Tuzabiganiraho birambuye kuri U&I TALK kuri Video ni "Razima" ! Aliko kandi mbanze nisabire imbabazi... Mbanze nemere ko Nari nabanje gusuzugura cyane agatabo kawo Ngo kuko ari gato cyane... Nari nabanje kwitotomba nti aliko koko aba bantu bakomeje kudusondeka ni bande??? Muri make mbega aka gatabo nagasomye ha mana ..... Nuko aliko nyuma wo kuwusoma navuze nti waaa !!! Kumbe kweli burya N' igitabo si ubunini heee ! Mbega inyogisho weee ! OYA namwe rwose muzaze mubyiyumvire vuba aha mu kiganiro cya : Le Tariki ya Gatatu z' UKWAKIRA 2014. Turi kumwe aha! .... Nuko kandi ndangize mbibutsa ko aka gatabo twakaguze muri Editions BAKAME. Ndabasaba ko namwe mwagura udutabo tw' ubumenyi bwacu. Duteze imbere ururimi rwacu rw' i KinyaRWANDA. N' Umuco wacu w' UBUNTU n' UBUMANA. Sinjye wahera hahera umwijima w ubujiji... Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU.
0 Comments
Leave a Reply. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |