9/7/2014 0 Comments guruka, kagoma, gurukaNgo Mbacire Umugani, Mbabambuze Umugani.... N'uzava i ka mugani... Azasange Twarabiganiriyeho kuri U&I TALK ! Uyu mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA, .... njyewe Louise UWACU waramfashije cyane rwose. Sinzi niba ari uko nsanzwe nkunda KUGURUKA cyangwa niba koko umugani watuma umuntu yumva ahise agira imbaraga zo KUGURUKA. Ibyo aribyo byose njyewe uyu mugani wampaye izo mbaraga zo kuva mu nkoko, nkibuka ko Ndi Umwana w'Imana ufite Amababa. Kandi unagendera mu mababa y'Uwiteka. Kandi namwe ni uko! Ikibazo ni uko benshi twabyibagiwe. Twibagiwe abo turi bo. Twibagirwa aho tuva. Ubwo se twamenya dute aho tugana?... Murakaza Neza kuri uru rubuga. Namwe muzagure iki gitabo cyawo cya Editions BAKAME. Muwusomera Abana, bakure babize ko bashobora KUGURUKA ! .... Sinjye wahera... Hahera kwibagirwa... Ni aho muri "U&I TALK Live Video Class". Kanda kw' ishusho irakujyana kuri video. Mwese muze twungurane ubumenyi. Ikiganiro kirambuye cyabaye ku wa Gatanu, kw'itariki ya 19 Nzeli. Umwaka wa 2014. Murakoze. Duhorane IMANA. Louise UWACU. ![]() Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #2 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa GURUKA, KAGOMA, GURUKA. Umugani wavuye mu cyongereza. Wanditswe na mwene wacu wo muri GHANA witwaga James E.K. AGGREY. Yari yaravutse muri 1875 Ghana ikitwa Inkombe za Zahabu. Uyu ni umugani w'Abana ukaba n umugani w'Abantu Bakuru. TWESE uzadufasha mu buzima. Murakaza Neza. Murakoze. Duhorane IMANA.
0 Comments
9/2/2014 4 Comments bwiza bwa mashiraUyu mugani wa BWIZA Bwa MASHIRA njyewe Louise UWACU narawukunze pe..... ahubwo se nabaga he ??? (Canada ni kure cyane rwose ! ) Uyu ni umugani wa kera cyane, aliko nibwo nkiwumenya... Nawumenye nshaka kumenya aho "BURUNDU" byavuye... niko kugwa kuri BWIZA. Ubu naguze igitabo cyawo cyakozwe na Editions Bakame. Amashusho arimo muri iki gitabo ni RURANGIZA ... bya bindi byiza pe ! Nayo ubwayo Ni nka bwiza Ntashira Irora n'ISOMA ! Ku bakunda filime, dore "Love Story" weeee ! Dore BWIZA na GAHINDIRO... Dore Romeo na Juliet bacu ni aba disi ! Ahubwo banaruta Romeo na Juliet kuko BWIZA na GAHINDIRO bo babayeho, kandi mu rukundo rwabo byarangiye neza, umugani uvuga ko ngo bo baratunze baratunganirwa sinjye wahera hahera umugani.... Akaba rero ariyo mpamvu hazaba na Video yo kuwuganiraho birambuye. Kanda ku ishusho ujye kuri Video. BWIZA bwa MASHIRA tuzamwiga birambuye kuri : U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Ndasaba abantu bose bakunda gusoma, ko twateza imbere abanditsi bacu, tugateza imbere abashushanya ibi ibitabo. Tugateza imbere Editions Bakame n abandi bari muri gahunda nziza nkizi. Ababishoboye rwose mujye mugura ibitabo byabo tuganiraho. Namwe mwihere amaso... Mubyereka abato... Bamenye ko aho bava ari heza. N aho tugana naho ni mw'i Juru ! Murakoze.... Ni ah'ubutaha... Njye nzajya mbabwira ibyo nasomye nibyo nakunze. Namwe mujye mumbwira ibyanyu... Twese Twiyubake twunguranye ubumenyi. MURAKAZA NEZA. Duhorane Imana. Louise UWACU. ![]() Kuri iki kiganiro U&I TALK CLASS : i KinyaRWANDA #1 Mwalimu Louise UWACU, "Animatirice" n abandi bose badukurikira, turaganira ku Mugani wa Bwiza bwa Mashira. Umugani udashira irora, n'ISOMA ! Uyu mugani ushobora kuba atari uwa abana bari munsi y imyaka 18. Abakuru mubanze mukurikire iki kiganiro mbere yo kucyereka abana bato. Murakoze. Murakaza NEZA. Duhorane Imana. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |