Ndi UmunyaRwandaKazi muri Canada.
Nitwa Louise Uwacu. #Imana Mana, Mana, Mana nkunda kandi nizera kurusha byose … urihe koko ubu muri iki gitondo ngo tuganire? Numvishe inkuru nyinshi zisekeje none ntegereje ko uva iyo waraye I Rwanda ugarutse muri Canada kwirirwana natwe … ngo nkwibarize ye … eh ngufitiye utubazo weee Mana gera hano gusa… Mana, ko numvise byinshi … ushobora kumpa amakuru nyayo ava I Wacu mu Rwanda rwa Montréal … umugi wa Canada nkunda cyane kandi nakuriyemo? Niko Mana mbwira ngo byagenze gute muri Montréal? Numvise ngo: #NdiUmunyaRwanda … abari hano mwese mwitabiriye iyi gahunda ewana rwose murakoze cyane nkuko mubizi nimwe Ntore bavuze! Ngaho nimwikomere amashyi, natwe mudukomere amashyi ibyo twavuga byose Kaci Kaci Kaci … #NdiUmunyaRwanda … hanyuma kandi murabyumva ko umuntu wese utaje muri iyi gahunda ku bushake bwe, umuntu wese wihaye kugira ibitekerezo bye bwite … Umuntu wese wibwira ko yari asanzwe ari UmunyaRwanda ko tudakeneye kubimwibutsa … Uwo rwose murabyumva ko ashobora kuba afite icyo apfana n’ibigarasha. Mumwegere mumufashe mumubwire amire Umuti. Akire. Kandi rero rwose twumvikane … ntihagire ungora ambaza ngo ese uwo muti abarwayi bagomba kumira bagakira ni uwuhe? Ukorwa na nde? Ugura iki? … Oya … Mukomeze mukome amashyi gusa umuti uzabageraho. Abazakenera muganga, tubemereye umuganga umwe gusa, nta wundi rwose mukeneye, kuko muganga wacu yitwa Uwizeyimana… Ubwo murumva ko namwe mushobora kumwizera. Kaci Kaci Kaci … #Ndi UmunyaRwanda … nkuko mubizi I Rwanda hari “political space” nyinshi cyane ishobora no kuba iruta iri ahantu henshi cyane nko muri za Cuba… Ureke iyi Canada yihaye kureka abanyarwanda b’amoko yose bagakora amanama bironda uko bishakiye? Ngo nuko bari mu gihugu kibaha uburenganzira bwose bashaka mu mahoro? Hein? Ibyo bintu ni ibiki koko? Niko? Mpaka Tujya twumva ngo hari abahutu baterana hagati yabo gusa nta n’isoni? Ubwo koko ni gute abahutu bashobora gukora inama muri Canada tudahari? Ubutaha rwose tugomba kubatera, tukitumira mu manama yabo yose tugomba kuba duhari nta kindi. Bitaba ibyo byaba ari akarengane ndengakamere. Kuko rwose nimurebe dore twebwe turabatumira! Hari n’ abo twavanye I Rwanda mushobora kwifotozanya nabo uko mushaka. #NdiUmunyaRwanda … Murumva rero ko mu batutsi bafite ikibazo cy’amoko sindimo na gato. Njye birazwi ko nikundira abahutu kuva kera. Ubwo rero uwaba afite ikindi kibazo icyo aricyo cyose rwose mwaza tukabiganiraho neza iwacu I Rwanda twese turi AbanyaRwanda. Maze n Abatwa tutajya tuvuga na rimwe muri gahunda zacu nabo ni AbanyaRwanda nkanswe mwebwe Cyanye cyane Abacika Cumu ba genocide yakorewe bene wacu b’Abatutsi … Nta mpamvu nimwe yo guta Umutwe no kunywa ibiyobya bwenge mukifashisha Abandi basazi twahahamuye nk’ Abakongomani … mukajya mu mihanda n’ ibyapa n’ induru muri iyi mbeho ya Canada ngo murimo muramagana Politike y’igihugu cyababyaye ? Koko? Oya rwose aho mwaba mubaye nka bariya ba Ginga baje kwigaragambya uyu munsi. Aliko kandi tubasabire Imana ibababarire kuko dore rwose ntago bazi I Tera Mbere tugezeho I Kigali muri centre ville. Murabona namwe ko kubera iri terambere rya Canada yihaye kudusiga inyuma cyane … biragoye kumvisha abanyarwanda baba muri Canada ko I Rwanda ariho ha mbere kw’isi ! #NdiUmunyaRwanda … rwose ndangize mbibibutsa ko U Rwanda turatera ntiduterwa. Muzabaze abo ba Kongomani muri kumwe mu buginga bababwire. Ibyo kwigaragambya Abantu bazima mubishyire ku ruhande muze munzu nziza nkiyi turimo muri Canada. Dusabane dusangire agacyayi k’I Rwanda. Abatebyemera uko nibajye ku murongo… Turase … Kuko wasanga aribyo bikundira? Dore ni nabyo birirwa batangaza ko dukora mu binyamakuru, no ku ma Radio yabo y’amafuti gusa. Wagirango bazanywe kw’isi no guharabika u Rwanda nta kindi! Oya rwose nimureke kwigira ibigarasha tuganire neza tudatukana... nk’ Impfura z’ I Rwanda. #NdiUmunyaRwanda… Ni aha vuba ejo bundi mu Bu Hollandi. Rwose muzabyitabire cyane. Muzaze muri benshi, maze mwongere mudukomere amashyi. … Kaci Kaci Kaci … #NdiUmunyaRwanda … Imana ndayitahanye Iwayo i Rwanda. Ubwo abazayishaka muzi aho namwe Musabwe Gutaha mu Mahoro. Nkuko Intwali, Inkotanyi n’Intore zacu zaduhaye urugero rwiza cyane mu mateka yacu azwi n’isi yose … Zabohoye u Rwanda … zatashye mu rwa Gasabo ... mu mahoro… u Rwanda rwose rurasohoka rujya mu mihanda kuzakiriza amata, amashyi n’ impundu. Umunezero uratemba uratembagara Iwabo w’Imana, iwacu I Rwanda. Murakoze cyane … Kaci Kaci Kaci … … Niko Mana … Sinjye wahera ... Nibyo se koko ? … wibeshye wirirwe muri Canada weeee … Ndaba numva uko unsobanurira izi nkuru numvise z’ UmunyaRwanda ngo waje I Montréal kudusobanurira… Ubaye ukoze Mana. Ndi UmunyaRwandaKazi muri Canada. Nitwa Louise Uwacu. #Imana #Like #DislikeTotale #PoliticalSatire #IntellectualSelfDefenseClass #Rwanda #Canada #Montreal #Vancouver #Education #KinyaRwanda …
1 Comment
A. Ruguramananiza
10/2/2015 09:59:54
Shake spear lady,
Reply
Leave a Reply. |
IWACU i Rwanda
Murakaza Neza hano ku rubuga rugenewe ibyerekeye IWACU i RWANDA. Archives
September 2016
Categories |