Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK SHOW. Muri iki kiganiro cya nyuma cyo muri uyu mwaka wa 2014, Mwalimu Louise UWACU yavuze uko abona umwaka urangiye. Nibyo yifuriza urubyiruko rw' u Rwanda mu myaka izaza. Louise UWACU yavuze no ku bucamanza no ku butabera bwo muri UGANDA no mu karere k ibiyaga bigali. Ese abantu bose barareshya imbere y' ubutabera? Cyangwa abahanirwa amakosa yabo ni abayaya gusa? Abandi bagizi ba nabi bo bite? N'ibindi... Muze Tuganire. Ubwenge n'ubumenyi bwacu bwikube magana. Murakoze. Duhorane IMANA.
0 Comments
Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK. Muri iki kiganiro Mwalimu Louise UWACU yavuze icyo atekereza ku manama ya Francophonie yabereye i Dakar muri Senegal. No ku matangazo ya ministre Louise Mushikiwabo...Nuko kandi tumenye amateka yacu, ese wari uzi ko Amerika yashatse ubutaka bw'u Rwanda kuva kera? Ndetse ngo no ku ngoma ya Kayibanda barabusabye barabubima? Louise UWACU yavuze n'icyo atekereza ku rukiko rwiyita mpuza mahanga ngo rwarekeyaho gahunda yo gukurikirana nyakubahwa UHURU, umukuru wa KENYA. N'ibindi... Muze Tuganire. Ubwenge n'ubumenyi bwacu bwikube magana. Murakoze. Duhorane IMANA.
NSHUTI, BavaRUMWE, BanyaRwanda, BanyaRwandaKazi, Tuganire, twongere twungurane ibyiza byacu mu KinyaRwanda. MURAKAZA NEZA... Duhorane IMANA. Murakaza neza kuri U&I TALK LIVE mu rurimi rwacu. Kuri iki kiganiro Mwalimu Louise UWACU yavuze ibitabo bibiri ashaka ko ababishoboye bagura, noneho twese tukazabyigaho hamwe kuri uru rubuga. Kuko birimo amateka, politike, ukwemera... udukuru, ubumenyi, n ubwenge ... byose byagirira akamaro benshi mu bashakisha amahoro iwacu. No mu bemera Imana. Mukurikire ikiganiro. Murakoze. Duhorane Imana. |
IWACU, ABACU, IYACU...n' UWACU mu KInyarwanda.
Aha ni mw' Ishuli, kandi ni mu Gitaramo. Aha ni IWACU, tuganire iby' ABACU mu rurimi Rwacu. Archives
December 2023
Categories |