Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK LIVE : mu KinyaRWANDA #21 ...Kuva ku Munota wa 34 muri iyi Video Twaganiriye ku kibazo cy'u BUMENYI n' AMAKURU muba nya RWANDA n' aba BURUNDI. No kuri ya Gahunda na Politike yo Guhindura Itegeko Nshinga. Ese Abanyamerika bafitemo irihe JAMBO ? Ese inzira yo gucamo ni iyihe ? Nuko Mwalimu Louise UWACU abona u RWANDA ruzatsinda cyangwa rugatsindwa niki kizamini. N'ibindi... Muze Tuganire. Ubwenge, ibyiza n'ubumenyi bwacu byikube magana. Murakoze. Duhorane IMANA. uwacumedia.com Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK LIVE : mu KinyaRWANDA #20 ...Kuri iki Kiganiro Twaganiriye n'umuhanzi w'umuhanga, umucuranzi benshi dukunda witwa JEAN PAUL SAMPUTU. Twavuze ku kibazo cyo Kwigisha ejo hazaza umuco, ururimi aliko cyane cyane URUKUNDO. N'ibindi. Mukurikire ibiganiro bya Mwalimu Louise UWACU mu KinyaRWANDA. Turashimira kandi umuhanzi SAMPUTU indirimbo nziza nshya yaririmbiye Louise Uwacu. Murakoze. Duhorane IMANA. uwacumedia.com Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK LIVE : mu KinyaRWANDA #19 ... Twaganiriye ku kibazo cy'u BURUNDI. Nuko Mwalimu Louise UWACU abona u RWANDA rwabyitwaramo kugirango twese tugire AMAHORO, ubwigenge no kwishyira ukizana bisesuye mu bihugu byacu byose. N'ibindi... Muze Tuganire. Ubwenge, ibyiza n'ubumenyi bwacu byikube magana. Murakoze. Duhorane IMANA. Visit uwacumedia.com Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK LIVE : mu KinyaRWANDA #18. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 17 MATA umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze ku kwezi kwa MATA, ukwezi ko KWIBUKA. Ni gute kundi twakibuka abacu neza mu mahoro no mu byishimo? Ese umuco wa KinyaRwanda wo kwifuliza abitabye IMANA iruhuko Ridashira bishatse kuvuga iki? Ni irihe somo Twakuramo?... Nimuze Tuganire. Turashimira kandi umuhanzi Jean Paul SAMPUTU ku ndirimbo ye nziza dukunda yitwa Nimuze Tubyine iyo twakoresheje mu Gataramo k'uyu munsi. Murakaza neza. Murakoze. Duhorane Imana. IMANA & UWACU PRODUCTIONS. uwacumedia.com Nshuti BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #17. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 27 Werurwe umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yagiriye Inama Urubyiruko rw' u Rwanda. Ni uruhe ruhare urubyiruko rwagombye kugira muri Politike yacu? Hanyuma twibaze tuti: Ese ni kuki hashize imyaka 21 yose, abarokotse itsembatsemba batarubakirwa? Hanyuma se ngo nibyo koko u Rwanda rwohereje umu commando mu mahanga wo kwica abantu muri Canada n'i BURAYI? ... N'ibindi. Mukurikire ikiganiro. Murakoze. Duhorane Imana. IMANA & UWACU PRODUCTIONS. uwacumedia.com Nshuti BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #16. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 20 Werurwe umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze ku nkuru y'uko U BWONGEREZA na E.U. ngo basabye u RWANDA kongera rugafungura BBC. Ese ni kuki i Burayi bumva bategeka AFRIKA ibyo ikora? Hanyuma Twibaze kandi Dusubize n' iki ikibazo: Ni nde uzungukira mu guhindura itegeko nshinga i RWANDA ngo kugirango H.E. Paul KAGAME akomeze abe prezida? N'ibindi. Mukurikire ikiganiro. Murakoze. Duhorane IMANA. www.uwacumedia.com Nshuti BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #15. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 13 Werurwe umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze ku nkuru y'ihohoterwa ry' Abanyamakuru i RWANDA. Tumenye akamaro k'amakuru mu mibereho yacu. Louise UWACU Yavuze no ku kibazo cyo gusuzugura Abalimu b'i Rwanda n'ingaruka zabyo zashize n'izizaza. N'ibindi. Mukurikire ikiganiro. Dufite n'agataramo. Turashimira umuhanzi Ben RUTABANA ku Ndirimbo ye y'AMAHORO. Murakoze. Duhorane IMANA. www.uwacumedia.com Nshuti BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #14. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 06 za Werurwe umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze kuri ya nama y' UMWIHERERO w' abayobozi b'i RWANDA, Yavuze ku makuru yavuyemo y'abayobozi ngo batinya Umukuru w'igihugu nk'abatinya urupfu. Louise UWACU yavuze no ku kibazo cya mandat ya 3 y'umukuru w'igihugu cy'u BURUNDI n'ibindi. Mukurikire ikiganiro. Murakoze. Duhorane IMANA. www.uwacumedia.com Nshuti BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #13. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 27 za Gashyantare umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze uko abona inama ya UNESCO yabereye i PARIS. Yagiwemo na Nyakubahwa Paul KAGAME. Ku bamushyigikiye no ku batamushyigikiye bagiye mu mwiyerekano mu Bu FARANSA... n' ibindi.. Muze Tuganire. Murakoze. Duhorane IMANA. www.uwacumedia.com Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #12. Kuri iki kiganiro cyo ku wa gatanu itariki ya 20 za Gashyantare umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze uko abona politike y'i BURUNDI n' i RWANDA. Ku kazi k'abanyamakuru n abayobozi. No ku burenganzira bwa bene Gihugu... n' ibindi.. Muze Tuganire. Murakoze. Duhorane IMANA. www.uwacumedia.com Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza neza mu biganiro bya U&I TALK LIVE mu KinyaRwanda #11. Kuri iki kiganiro cyabaye ku wa gatanu itariki ya 13 za Gashyantare umwaka wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze uko abona umuco wo kurushanwa ubwiza mu BanyaRwandaKAZI, yavuze Ku mushinga wo kugeza umuriro ku bantu biva ku zuba i Rwanda, kuri ejo hazaza n' ibindi.. Muze Tuganire. Murakoze. Duhorane IMANA. www.uwacumedia.com Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. U&I TALK LIVE na Louise UWACU barabifuriza Umwaka Mushya Muhire. Twagarutse. Murakaza Neza kuri iki kiganiro cya mbere cyo muri uyu mwaka mushya wa 2015, Mwalimu Louise UWACU yavuze uko abona umwaka utangiye, yavuze kuri politike, ku umuco w'ubukire n'ubukene mu banyaRwanda, no ku bitekerezo byo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, n ibindi.. Muze Tuganire, turangirize mu "gitaramo" tubyina DANGER ya Mr VUMBI. Murakoze. Duhorane IMANA. Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK SHOW. Muri iki kiganiro cya nyuma cyo muri uyu mwaka wa 2014, Mwalimu Louise UWACU yavuze uko abona umwaka urangiye. Nibyo yifuriza urubyiruko rw' u Rwanda mu myaka izaza. Louise UWACU yavuze no ku bucamanza no ku butabera bwo muri UGANDA no mu karere k ibiyaga bigali. Ese abantu bose barareshya imbere y' ubutabera? Cyangwa abahanirwa amakosa yabo ni abayaya gusa? Abandi bagizi ba nabi bo bite? N'ibindi... Muze Tuganire. Ubwenge n'ubumenyi bwacu bwikube magana. Murakoze. Duhorane IMANA.
Nshuti, BavaRumwe, Bakunzi b'ururimi Rwacu. Murakaza Neza kuri U&I TALK. Muri iki kiganiro Mwalimu Louise UWACU yavuze icyo atekereza ku manama ya Francophonie yabereye i Dakar muri Senegal. No ku matangazo ya ministre Louise Mushikiwabo...Nuko kandi tumenye amateka yacu, ese wari uzi ko Amerika yashatse ubutaka bw'u Rwanda kuva kera? Ndetse ngo no ku ngoma ya Kayibanda barabusabye barabubima? Louise UWACU yavuze n'icyo atekereza ku rukiko rwiyita mpuza mahanga ngo rwarekeyaho gahunda yo gukurikirana nyakubahwa UHURU, umukuru wa KENYA. N'ibindi... Muze Tuganire. Ubwenge n'ubumenyi bwacu bwikube magana. Murakoze. Duhorane IMANA.
|
IWACU, ABACU, IYACU...n' UWACU mu KInyarwanda.
Aha ni mw' Ishuli, kandi ni mu Gitaramo. Aha ni IWACU, tuganire iby' ABACU mu rurimi Rwacu. Archives
December 2023
Categories |